Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa, mu gihe Amerika n’ibihugu by’i Burayi bikomeje gushyira igitutu kuri aba barwanyi, bibasaba guhagarika imirwano no kuva mu bice byose bafashe kuva mu 2022.
Nangaa yatangaje ko kwamagana abarwanyi ba M23 ari uburyarya bubogamiye ku icengezamatwara ry’ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko ari Abanyarwanda, asobanura ko icyo barwanira ari uburenganzira bw’ubwenegihugu bambuwe ndetse n’ubwa bene wabo bahungiye mu mahanga.
Yagize ati “Ibice M23 igenzura byarabohowe kandi abenshi mu barwanyi bayo ni byo bavukiyemo. Baratashye, kandi bari kurwana kugira ngo imiryango yabo imaze imyaka 30 mu buhungiro itahe. Bari kwisubiza ibice banyazwe na FDLR n’imitwe ya Wazalendo kandi intego bafite ni ukurinda abasivili ubutegetsi bubi, bwa kinyamaswa bwa Kinshasa. Nk’umunyamuryango wa AFC, M23 iri gutanga umusanzu mu kwimakaza demokarasi n’ubuyobozi bushoboye kandi budaheza.”
Uyu muhuzabikorwa wa AFC yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi adashaka ko Abanye-Congo bimuwe mu byabo n’intambara bataha “kuko ashaka kubifashisha mu kuyobya amahanga ku mpamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.”
Yagaragaje ko abadepite ku rwego rw’intara bagerageje gukora ubukangurambaga, basaba abahunze gutaha, Leta ya RDC yabafunze “mu buryo butemewe n’amategeko”, asobanura ko hari n’abandi Banye-Congo babaga mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta na Wazalendo bahungiye mu bigenzurwa na M23, bahunga ubwicanyi.
Mu gihe bimwe mu bihugu byamagana M23, ntabwo bigaragaza ko ubugizi bwa nabi bwa FDLR buri mu mpamvu muzi zatumye Abanye-Congo bafata intwaro kugira ngo birwaneho. Nangaa yagaragaje ko mu gihe uyu mutwe washinzwe n’Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi utarandurwa, uburasirazuba bwa RDC butazigera butekana.
Yagize ati “Umuhate wose udakemura ikibazo giterwa na FDLR, udatuma impunzi zahungiye mu bihugu by’abaturanyi zitahuka no kugira ngo abaturage babane mu mahoro, nta musaruro uzatanga.”
AFC ni ihuriro ryashinzwe mu Ukuboza 2023. Intego rifite, nk’uko Nangaa yabisobanuye, ni ugufata ibice byose by’igihugu guhera mu bigize Kivu y’Amajyaruguru, kugeza ubwo rizakuriraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!