Ku wa 4 Gashyantare 2025, M23 yari yatangaje agahenge kagamije gufasha imiryango ikora ubutabazi kwita ku babukeneye.
Gusa kubera ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, iz’u Burundi, Wazalendo n’Abacanshuro, uyu mutwe warongeye wubura imirwano birangira unigaruriye Umujyi wa Bukavu.
Itangazo AFC/M23 yasohoye kuri uyu wa 23 Gashyantare, rigaragaza ko uyu mutwe usanga igisubizo cy’intambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inzira za politike n’ibiganiro.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka ati “AFC/M23 irashimangira ubushake bwo kubahiriza agahenge yishyiriyeho ku wa 4 Gashyantare 2025. Iki gikorwa cyiza cyakozwe ku bushake kigamije koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC hamwe n’imyanzuro y’akanama gashinzwe umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe.”
Imyanzuro yose iheruka gufatwa muri Gashyantare 2025 itegeka ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati y’impande zose zishyamiranye harimo n’ibigomba guhuza Guverinoma ya RDC na AFC/M23.
Kanyuka yakomeje asaba Leta ya RDC kwikubita agashyi.
Ati “Twizere ko kuri iyi nshuro Guverinoma izubahiriza kandi igashyira mu bikorwa iyi myanzuro.”
AFC/M23 ivuga ko ishyigikiye inzira y’ibiganiro kuko ari yo yageza ku gukemura ikibazo giherewe mu mizi no ku mahoro arambye.
Nubwo AFC/M23 ivuga ibi, Perezida Tshisekedi yavuze ko ataganira n’uyu mutwe yita abanyamahanga n’abaterabwoba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!