00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yamaganye ibitero bya FDLR ku Banyamulenge

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 June 2025 saa 06:46
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ibitero by’ihuriro ririmo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi na Wazalendo mu bice bitandukanye bituwe n’Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 kuri uyu wa 2 Kamena 2025, ibi bitero byagabwe mu bice bituwe cyane kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2025, birimo Rugezi muri teritwari ya Fizi na Mikenke muri Walungu.

Yagize ati “Muri Rugezi: FDLR, FARDC n’ingabo z’u Burundi zikorera muri Kizura na Rulenge, byagabye ibitero byatwaye ubuzima bw’abantu.”

Yasobanuye ko muri Mikenke na Kalingi, hagabwe ibitero n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ikorera mu gace ka Kipupu na Zero, muri Bijabo na Bibokoboko hagabwe igitero n’ingabo z’u Burundi, zifatanyije na Wazalendo.

AFC/M23 yatangaje ko ibi bitero byose byapfiriyemo abantu benshi, bishyira abarokotse mu bibazo bikomeye.

Lawrence Kanyuka yatangaje ko ibi bitero byiciwemo abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .