Ni mu gihe kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, Guverinoma ya RDC yateguye umuhango wo gusezera kuri abantu bagera kuri 200 ihamya ko bishwe na AFC/M23. Uri kubera muri Stade de l’Unité iherereye i Goma.
Ni umuhango witabiriwe n’abo mu miryango y’abishwe ndetse n’abo mu nzego z’ubuyobozi bwo muri RDC baturutse i Kinshasa. Byateganyijwe ko ubanziriza igikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro rya Leta ya RDC ririmo FDLR na Wazalendo rikomeje kwica impunzi ziri mu nkambi zitandukanye no mu mujyi wa Goma.
Yagize ati “Gutegura uyu muhango wateganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, ntibisobanuye ikirenze kujijisha abaturage, kandi ni icengezamatwara ryateguwe na Leta ya Kinshasa igamije kwihunza icyaha.”
Kanyuka yatangaje ko abasirikare ba RDC, FDLR, Wazalendo n’abo mu yindi mitwe y’ingabo ishyigikiwe na Leta y’iki gihugu ari bo biciye impunzi 35 mu nkambi ya Mugunga muri Gicurasi 2024 n’abandi barenga 160.
Yagize ati “Ni ngombwa ko twibutsa ko ubwicanyi bwakorewe bene wacu mu nkambi ya Mugunga, n’ubundi bwakorewe abasivili barenga 160 mu Mujyi wa Goma mu mwaka ushize, bwakozwe n’iyi mitwe, kandi ni yo ikomeze guteza umutekano muke no kwica abantu i Goma.”
Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 yifatanyije mu kababaro n’abasivili bakomeje kugirwaho ingaruka n’ubugizi bwa nabi bw’iyi mitwe, asaba abakiri mu nkambi kujya mu bice igenzura kugira ngo ibarindire umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!