Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, M23 ihanganye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rifashwa na Leta ya RDC, rizwi nka Wazalendo. Ni imirwano ibera muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Kuri uyu wa 12 Nzeri 2024, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC nk’uko AFC/M23 ibivuga, ryagabye ibitero mu duce dutuwe cyane turimo Bweremana, Ndumba, Kashingamutwe na Kirumbu.
Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ibitero iri huriro ryagabye muri ibi bice byatumye abarwanyi babo barwanirira abaturage kinyamwuga.
Icyakoze, ngo ibi bitero byiciwemo abaturage batanu, kandi ko abarwanyi ba Wazalendo basahuye inka zigera kuri 50 mu gace ka Bihambwe.
Kanyuka yagize ati “Ibi bikorwa bishobora gutuma haba intambara yagutse nubwo abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.”
Kimwe mu biri gukorwa kugira ngo iyi ntambara ihagarare ni ibiganiro biri kubera i Luanda, bihuza intumwa za RDC, iz’u Rwanda na Angola. Biteganyijwe ko bizubukurwa kuri uyu wa 14 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!