00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ihanze amaso Katanga mbere ya Kinshasa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 September 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 rihanze amaso igice cya Katanga kugira ngo byorohe kuba ryakuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu, AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kugira ngo igere mu ntara zigize icyitwaga Katanga, bisaba ko ibanza kumanuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika.

Katanga ni igice cy’ingenzi kuri RDC mu rwego rwa politiki kuva mu bihe by’ubukoloni kuko cyigeze kwigenga mu 1960 ubwo abarwanyi bari bayobowe na Moïse Tshombe bari bahanganye na guverinoma ya Patrice Lumumba.

Abanyapolitiki bakomeye barimo Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 na Moïse Katumbi, bombi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ni ho bakomora benshi babashyigikiye.

Ubusanzwe ntabwo M23 nk’umutwe witwaje intwaro yari ifite intego yo gufata ibice bitandukanye bya RDC nk’uko byasobanuwe kenshi n’abavugizi bayo. Igitekerezo cyahindutse ubwo yinjiraga muri AFC, ihuriro ryashinzwe na Corneille Nangaa mu Ukuboza 2023.

Corneille Nangaa ni umunyapolitiki ukomeye muri RDC kuko yayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, CENI. Yivugira ko yagize uruhare mu mishyikirano ya Perezida Felix Tshisekedi na Joseph Kabila, yatumye Tshisekedi ajya ku butegetsi muri Mutarama 2019.

Umwe mu banyamuryango bakuru ba AFC yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko Katanga ari ahantu h’ingenzi cyane bitewe n’uko ari ho Leta ya RDC ikura umusaruro mwinshi w’amabuye y’agaciro, yifashisha mu kugura ibikoresho byo guhangana n’abarwanyi babo.

Yagize ati “Iki gice ni ingenzi kubera ko ni yo yinjiriza Leta cyane. Intego [dufite] ni ukubuza Tshisekedi gukomeza gukoresha uyu mutungo mu gushora imari mu bikorwa bye.”

AFC igaragaza ko kuguma mu burasirazuba bwa RDC bidahagije, kuko itahabona abantu benshi bo kuyiyungaho. Ibi bituma ifata ibice, ikaba yabura abarwanyi bahagije basigara babirinda n’abakomeza kwagura ibirindiro.

Umunyamuryango wayo yagize ati “Iyo ufashe igice, uba ukeneye abantu basigara bakirinda, abandi bagakomeza imbere. Muri iki gice [uburasirazuba] turi guhura n’imbogamizi. Dukeneye abantu n’igihe. Ni imbogamizi tugomba gukemura ariko tuzatsinda.”

Adam Chalwe ni umwe mu banyapolitiki biyunze kuri AFC bavuye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila. Yashimangiye ko intego bafite ari ugufata igihugu cyose, kandi ko iri huriro ririho ku bw’ineza y’Abanye-Congo bose.

Chalwe yagize ati “AFC ihuriza hamwe Abanye-Congo ku bw’ubumwe bw’igihugu no kubana, ku bw’umutekano no kubana mu mahoro n’abaturanyi. Ntabwo urugamba rwacu rurangirira mu kurinda Abatutsi cyangwa n’Abanya-Katanga gusa.”

Umwe mu bakorera hafi ya Perezida Tshisekedi yabwiye iki kinyamakuru ko ubutegetsi bw’iki gihugu buzi umugambi wa AFC/M23 kuri Katanga, kuko iri huriro rimaze hafi amezi atanu rishaka abarishyigikira barimo abasirikare.

Yagize ati “Tuzi umugambi wa AFC kuri Katanga. Kugira ngo yinjize abarwanyi muri Katanga, guhera hagati muri Mata yashatse abayishyigikira barimo abo muri FARDC bahakorera.”

Indi munyamuryango wa AFC agaragaza ko kubona abasirikare b’igihugu babashyigikira byoroshye bitewe n’uko bumva batagihabwa agaciro. Ibi byatewe n’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwafunze abofisiye benshi baho, bubashinja gukorana na Kabila.

Umubano wa Perezida Tshisekedi na Kabila warazambye kuva mu 2020 ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yasesaga amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi hagati y’ihuriro CACH na FCC. Muri Kanama 2024, Tshisekedi yashinje Kabila gushinga AFC.

Lubumbashi ni umurwa mukuru wa Katanga, igice kibitse ubutunzi bwinshi bwa RDC
Abo muri AFC bagaragaza ko Katanga ari igice cy'ingenzi kuri bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .