00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 igiye kohereza intumwa muri Qatar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 March 2025 saa 01:02
Yasuwe :

Ihuriro rya AFC/M23 rizohereza intumwa i Doha muri Qatar ku butumire bw’icyo gihugu, zizitabira ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’intambara imaze imyaka ica ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko Qatar yagize ishyaka ryo gushaka gukemura ikibazo cy’iyi ntambara, ari nayo mpamvu yiyemeje kumva buri ruhande mu zihanganye, igatumira M23, igamije kumva impamvu zayo, kenshi zikunzwe kwirengagizwa ku rwego mpuzamahanga.

Kimwe mu byakomeje kunengwa impande zishaka gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, ni uko zitahaga M23 umwanya wo gusobanura impamvu zayo, kandi ari uruhande rurebwa n’iki kibazo mu buryo butaziguye.

Qatar yatumiye M23 nyuma y’uko ku itariki ya 18 Werurwe, Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Sheikh Tamim bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeranyije “Gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha, bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye, bijyanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe muri iki gihe.”

Icyakora nyuma y’ibi biganiro, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 yagaragaje ko abarwanyi b’iryo huriro batazaha agaciro imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu gihe yaba idakemura ibibazo byabo.

Hagati aho, hari hashize igihe gito AFC/M23 itangaje ko itazitabira ibiganiro by’amahoro byari kuyihuriza na Leta ya RDC i Luanda muri Angola, isobanura ko yabitewe n’ibihano umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye bamwe mu bayobozi bayo.

Abayobozi bo muri AFC/M23 bafatiwe ibi bihano, bisabwe na Guverinoma y’u Bubiligi, na yo yabisabwe na Tshisekedi. Iri huriro ryagaragaje ko ntacyo bizatanga, keretse kwenyegeza intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, kuri uyu wa 20 Werurwe Nangaa yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC budashaka kumva ibyifuzo bya AFC/M23, ati “Ntacyo tugifite cyo guhomba. Tuzarwana kugeza ubwo impamvu yacu izumvikana.”

Qatar ni igihugu gifite imbaraga mu bijyanye n’ubuhuza kuko yagize uruhare mu guhosha amakimbirane hirya no hino ku Isi, urwego iki gihugu kimaze kubakamo uburambe bw’igihe kirekire.

AFC/M23 igiye kohereza intumwa muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .