00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye mu Ngabo za Uganda bagiye kuzamurirwa imishahara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda irateganya kuzamura imishahara y’abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye kugira ngo babashe guhangana n’ikiguzi cy’ubuzima cyahenze bitewe n’izamuka rihanitse ry’ibiciro.

Abafite kuva ku ipeti rya Brigadier General kugeza kuri ba General bazajya bahembwa miliyoni 15 z’amashilingi bavuye kuri miliyoni 1,6 z’amashilingi bari basanzwe bahabwa.

Lieutenant General azajya ahembwa miliyoni 13 z’amashilingi avuye ku mushahara wa miliyoni 1,5 mu gihe ufite ipeti rya General Major azajya ahembwa miliyoni 12 akuwe kuri miliyoni 1,4 z’amashilingi.

Umusirikare ufite ipeti rya Brigadier mu Ngabo za Uganda azajya ahembwa miliyoni 10 avanywe kuri miliyoni 1,3 z’amashilingi mu gihe Colonel azahabwa miliyoni umunani avanywe kuri miliyoni 1,1 z’amashilingi ya Uganda. Lieutenant azagenerwa miliyoni eshanu akuwe ku bihumbi 950 by’amashilingi.

Ufite ipeti rya Major azavanwa ku bihumbi 750 by’amashilingi ahabwe miliyoni 2,5 nk’uko
inkuru ya ChimpReports ibivuga.

Uyu mushinga ngo wagejejewe ku kanama ka Gisirikare mu cyumweru gishize. Nuramuka wemewe imishahara mishya izatangazwa mbere y’uko uku kwezi kugera ku musozo.

Izi mpinduka zije mu gihe abasirikare binubiraga imishahara itajyanye n’uko ikiguzi cy’ubuzima gihagaze muri iki gihe ku buryo benshi bari batangiye kunanirwa kwishyurira abana babo amashuri meza.

Imishahara y’abasirikare bato kuva kugeza k’ufite ipeti rya Capitaine izigwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha nk’uko iyi nkuru ikomeza ibisobanura.

Kugeza ubu umusirikare wo ku rwego rwa ’Private’ ahembwa ibihumbi 310 by’amashilingi mu gihe Capitaine ahembwa ibihumbi 650.

Izi mpinduka mu mishahara zihagarariwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Ubwo yatangiraga inshingano ze Gen. Muhoozi yiyemeje ko azubaka igisirikare gikora bijyanye n’aho igihe kigeze, gihembwa neza, cyitwara kinyamwuga ku buryo gishobora kubungabunga ubusugire bw’igihugu igihe icyo ari cyo cyose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .