00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiy Ahmed yagaragaye ku rugamba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 05:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ari ku rugamba rwo kurwanya umutwe wa TPLF. Uyu muyobozi wemeye kuva mu biro akajya kurwana, ari kumwe n’Ingabo ze mu Burasirazuba bw’Igihugu mu gace ka Afar.

Amashusho Abiy yashyize kuri Twitter ye, amugaragaza yambaye impuzankano ya gisirikare ari kugenda mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Uyu mugabo yaganiraga n’abanyamakuru agira ati “Hariya mubona ni umusozi wari warigaruriwe n’umwanzi kugeza ejo hashize. Twabashije kuwisubiza.”

Abiy yavuze ko umwuka ari mwiza mu gisirikare ndetse atangaza ko ingabo ze ziri mu rugamba rugamije kwigarurira ibindi bice nka Chifra ku mupaka utandukanya Tigray na Afar.

Yavuze ko we n’ingabo ze batazasubira inyuma ahubwo bazashyingura abanzi muri ako gace, bagakomeza inzira igamije guharanira ko Ethiopie itekana.

Ati “Dukeneye kubona Ethiopie yigenga kandi tuzabipfira.”

Ku wa Mbere nibwo Abiy yatangaje ko agiye kujya ku rugamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .