Iyi raporo yatangajwe kuri uyu wa Gatanu isaba ko hagira igikorwa cyihutirwa mu kugabanya umubare w’impunzi, abashaka ubuhunzi n’abandi bimukira bapfa bashaka kujya i Burayi.
Umuvugizi wa HCR, Shabia Mantoo, yavuze ko mu 2020 hapfuye impunzi n’abimukira 1544, bikaba bitanga intabaza kuko kuva uyu mwaka watangira abantu 478 bamaze gupfa cyangwa kuburira mu nyanja.
Umwaka ushize abantu 1924 bapfiriye cyangwa baburira mu nyanja ya Méditerranée mu gihe abandi 1153 bapfiriye mu nzira y’amazi iri mu majyaruguru ya Afurika bajya mu birwa bya Canaries bigenzurwa na Espagne.
Raporo kandi yerekana ko abimukira 53,323 umwaka ushize bageze mu Butaliyani n’ubwato, bakaba bariyongereyeho 83 ku ijana ugereranyije na 2020.
Abandi 23,042 bageze mu birwa bya Canaries.
Imibare yerekana ko 61 ku ijana by’abimukira bambutse banyuze muri Tunisie, mu gihe abambuka banyuze muri Libya bagabanyutseho 150 ku ijana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!