Abimukira 20 baguye mu nyanja bashaka kujya i Burayi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Ubwato bwari butwaye abimukira 45 bwarohamye mu nyanja iri hafi y’inkombe za Tunisia, abagera kuri 20 bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko impanuka y’ubwo bwato yatewe n’umuhengeri mwinshi wari uri mu nyanja, ariko nanone ubwo bwato bukaba bwari butwaye umubare munini w’abantu, ku buryo bwari buremerewe cyane.

Bivugwa ko abagera ku bantu 20 bataraboneka, ibikorwa byo kubashakisha mu nyanja bikaba bikomeje. Abagera kuri batanu bo barohowe bakiri bazima.

Abari mu bwato bose ni abakomoka mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, n’ubwo imyirondoro y’ibihugu bakomokamo itaratangazwa.

Mu mezi ane ya mbere y’uyu mwaka, ubwo ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus zari zikataje ku mugabane w’i Burayi no mu bihugu byinshi bya Afurika, umubare w’abashaka kwambuka inyanja bajya i Burayi warushhijeho kwiyongera, aho bari ku kigero cya 150% ugereranyije n’umwaka ushize.

Muri rusange, mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, abanyafurika barenga 8 000 bakumiriwe bari kugana mu nzira zibajyana ku nyanja kugira ngo bajye i Burayi, aho biganjemo abakomoka muri Afurika y’i Burengerazuba, mu bihugu nka Nigeria, Togo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Amato atwara abimukira bashaka kujya i Burayi akunze kuba ashaje, agateza impanuka nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .