Ku wa Kane tariki 5 Mutarama 2023, nibwo Abdelaziz yageze ku Kibuga cy’indege mu Murwa Mukuru, Nouakchott ariko yangirwa na Polisi y’iki gihugu gukomeza urugendo.
Abdelaziz wari ugiye gukora urugendo na sosiyete ya Air France yavuze ko atumva ukuntu yangirwa kujya mu mahanga kandi nta kibazo afitanye n’ubutabera.
Ati “Polisi yambujije kujya mu mahanga kandi nta kintu na kimwe ndi gukurikiranwaho n’ubutabera. Nta mpamvu n’imwe ishingiye ku mategeko bafite yo kumbuza gukora ingendo.”
Kugeza ubu Leta ya Mauritania ntiratangaza impamvu Mohamed Ould Abdelaziz yabujijwe kujya mu mahanga, gusa hashize iminsi uyu mugabo na bamwe mu bari bagize Guverinoma ye batangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Mohamed Ould Abdelaziz yabaye Perezida wa Mauritania kuva mu 2008 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Mohamed Ould Ghazouani.
Mu 2021 Ubushinjacyaha bwasabye ko Abdelaziz acungirwa hafi kugeza iperereza rirangiye, nk’uko BBC yabitangaje.
Abdelaziz ahakana ibyo ashinjwa ndetse akavuga ko bishingiye kuri politiki. Hatangajwe ko yanze no gusinyira inyandikomvugo yakoreshejwe mu bugenzacyaha. Uyu mugabo avuga ko atakabaye akurikiranywe n’ubutabera nk’umuntu wahoze ari umukuru w’igihugu kuko Itegeko Nshinga ribimwemerera.
Ibyaha ashinjwa byatangiye kuvugwa cyane ubwo Komisiyo yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko yakoraga iperereza ikagaragaza ko hari umutungo wa Leta waburiwe irengero ubwo Abdelaziz yari ku butegetsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!