00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abayobozi b’amadini basabwe gukusanyiriza Wazalendo amaturo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 January 2025 saa 10:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri iki gihugu, gukusanyiriza amaturo ingabo z’iki gihugu (FARDC) n’Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko aya maturo azakusanyirizwa mu masengesho yo kurwanya icyo yise ubushotoranyi bukorerwa igihugu cyabo, azaba tariki ya 9 Gashyantare 2025.

Yagize ati “Ubwitange bwihariye buzagenerwa FARDC na Wazalendo buzakusanywa. Umusaruro uzavamo uzakirwa, unakwirakwizwe na Komisiyo ihuriweho izashyirwaho, tariki 20 Gashyantare 2025.”

Minisitiri Mutamba yasabye Abanye-Congo kwitabira aya masengesho ku bwinshi, mu gihe abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bakomeje kwambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Abarwanyi ba Wazalendo bari gukusanyirizwa inkunga, usanga baravuye mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye, barimo abahoze barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’abandi bava impande zose.

Wazalendo yabayeho kuva mbere y’uko na M23 yongera kugaba ibitero kuri FARDC. Gusa icyo gihe nta mbaraga yari ifite. Ryari nk’izina ariko ridafite ibikorwa bifatika.

Wasangaga nka PARECO-FF yihuje na APCLS, CMC na FDD, bavuga ko bose bari kurwanira inyungu runaka.

Mu mikorere yayo bitewe n’uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wayo, iri huriro nta muyobozi uzwi rigira ndetse n’abashobora kubyiyitirira baba bashaka inyungu z’amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana na FARDC.

Indi nkuru bifitanye isano: https://igihe.com/politiki/article/wazalendo-yasizoye-muri-rdc-igizwe-n-abantu-ki

Ingabo za RDC zikomeje kwamburwa ibice byinshi muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo
Minisitiri Mutamba yatangaje ko muri aya masengesho, hazakusanywa amaturo agenewe FARDC na Wazalendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .