Intandaro y’ubu busabe ni imvururu zabaye hagati y’abasirikare baba mu kigo giherereye muri Minembwe, bapfa umushahara. Umusirikare umwe yapfuye arashwe.
Izi mvururu zadukiriye n’abasivili, abasirikare batangira gusambanya bamwe muri bo, basahura imitungo yabo, babakorera n’irindi hohoterwa ry’uburyo butandukanye.
Sosiyete sivile ikorera muri Minembwe yatangaje ko nibura abagore batandatu ari bo bahohotewe ubwo habaga izi mvururu. Yasabye ko igisirikare cya RDC gikora iperereza, kikageza mu butabera abagize uruhare muri uru rugomo.
Abaturage bo muri Minembwe, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi bakorerwa ubugizi bwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro yifatanya n’abasirikare ba Leta ya RDC, bagaragaza ko bisa n’aho Leta ititaye ku kibazo cyabo.
Kurangaranwa na Leta kwatumye bashinga umutwe wa Twirwaneho ubarindira umutekano, ubu uyoborwa n’abarimo Colonel Michel Rukunda alias Makanika na Col Charles Sematama bahoze mu gisirikre cya RDC.
Nyuma y’izi mvururu, bagaragaje ko barambiwe abasirikare babahohotera aho kubarindira umutekano, basaba ubuyobozi bukuru bw’igisirikare kubakura muri Minembwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!