Ibi byagarutsweho ubwo impunzi z’Abanye-Congo ziba muri Kenya zahuriraga mu gikorwa cy’imyigaragambyo no kugaragaza akarengane bagenzi babo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gukorerwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Iyi myigaragambyo yaje gukurikirwa n’ikiganiro aba banye-Congo bagiranye n’itangazamakuru ndetse bashyira hanze ‘memorandum’ ikubiyemo ibibazo byabo.
Iyi nyandiko igira iti “Turashaka ko mumenya neza ikibazo cy’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka irenga 25 mu nkambi zo hirya no hino muri Afurika.”
Aba banye-Congo bakomeje bagaragaza ko mu gihe nta gikozwe abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo bazisanga nta gihugu bagira.
Ati “Birumvikana cyane ko dufite impamvu yo kwemeza ko impunzi z’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari mu byago byo kuzisanga nta gihugu bagira, kubera akarengane bakomeje gukorerwa binyuze mu bikorwa by’urugomo bihonyora uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”
Bakomeje bavuga ko mu by’ibanze bimwa “harimo n’uburenganzira bwo kwemerwa nk’Abanye-Congo, bigakorwa n’abayobozi bakuru muri Politike, sosiye sivile, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bavuga rikijyana muri RDC.”
Iyi nyandiko ikomeza igaragaza ko ibikorwa byo kwibasira Abatutsi muri Congo byongeye gufata indi ntera biturutse ku bufatanye buri hagati ya FDLR yiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Ingabo za Leta.
Iti “Turashaka kandi kubagaragariza ikibazo cya Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi muri Kivu bigizwemo uruhare na FDLR, ibintu bituma bava mu byabo. Hejuru y’ibi bitero tubangamiwe kandi n’ikibazo cy’ivangurwa rikomeje guhemberwa n’imvugo zibiba urwango z’abayobozi, abanyamakuru ndetse n’abandi baturage b’Abanye-Congo muri rusange.”
Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bagaragaza ko ibibazo by’akarengane bakorerwa n’ubuyobozi bw’Igihugu cyabo kimaze igihe kirekire kandi ko abayobozi batandukanye bayoboye iki gihugu bagiye bakirengagiza.
Abaturage bavuga Ikinyarwanda bagize 5% by’abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biganje mu Burasirazuba bw’igihugu, muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Amateka agaragaza ko aba baturage bamwe bisanze muri Congo kuko ubutaka bari batuyeho bwashyizwe kuri icyo gihugu buvuye ku Rwanda n’u Burundi ubwo hacibwaga imipaka mu nama y’i Berlin yagabanyije Afurika mu 1884.
Abandi bahagiye mu gihe cy’ubukoloni bajyanywe n’Ababiligi kujya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro no gushakira ubundi butunzi abakoloni, bagumayo gutyo.
Ikibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyatangiye kuzamuka cyane nyuma y’ubwigenge bwa Congo mu 1960 ubwo hagabanywaga ubutaka, abiyita abanye-Congo gakondo bashaka kubwima abavuga Ikinyarwanda bafataga nk’abanyamahanga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!