Ni ibaruwa ndende yahaweho kopi Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.
Uyu muryango wibukije ko kuva kera Abatutsi muri RDC bagiye bakorerwa ivangura rishingiye ku bwoko bwabo no gushinjwa kuba abanyamahanga. Ibi byakurikiye iyicwa ry’abatutsi benshi mu 1964 mu bice bya Masisi, Goma, Nyiragongo na Rutshuru.
Ubwo M23 yatangiraga imirwano, ikibazo cyayo cyongeye gutwererwa Abatutsi, abenshi batabwa muri yombi bashinjwa kuba abanzi n’abagize umutwe wa M23. Ibi ntibyarangiriye aha kuko hari n’abagize uyu muryango bari mu gisirikare cya Leta, FARDC na Polisi batawe muri yombi.
Uyu muryango wanibukije ko ku wa 25 Gicurasi mu buryo bweruye Komiseri wa Polisi ku rwego rw’intara yahamagariye abaturage anategeka abapolisi gufata intwaro zirimo imihoro bakarwanya umwanzi. Nyuma y’ubu butumwa, abantu bamwe n’imiryango itandukanye bavuze ko ari uguhiga abatutsi.
Izi mpungenge zose zatumye uyu muryango usaba Perezida Tshisekedi ’guhana no kugaragaza ko guhamagarira abaturage kwica bagenzi babo b’abatutsi ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye kidashyigikiwe na Leta cyangwa izindi nzego’.
Basabye ko ’guverinoma ihana kandi igafata ibyemezo bikomeye byo guca intege imvugo z’urwango, ivangura no guhiga abatutsi’. Hari kandi gutanga umurongo ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano wo kwirinda kugwa mu mutego wo guhuza Abatutsi bose n’imitwe yitwaje intwaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!