Abaturiye umujyi wa Goma bahumurijwe nyuma y’umutingito ukomeye wabaye kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Umuryango ukurikiranira hafi ibijyanye n’ibirunga ukorera i Goma (Observatoire Volcanique de Goma) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wahumurije abaturage bo muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, nyuma y’umutingito ukomeye wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Ni umutingito inzobere z’icyo kigo zivuga ko ntaho uhuriye n’ibikorwa by’ikirunga cyaba gishaka kuruka, wabaye kuri uyu wa 14 Nyakanga ahagana saa 14 h 44′ 14″, ufite ubukana (magnitude) bwa 4,3.

Icyo kigo cyatangaje ko uwo mutingito wari ufite izingiro mu bice bya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryasinyweho n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gihanga muri uyu muryango, Célestin Kasereka Mahinda, rikomeza riti "Abaturage bakwiye gukomeza gutuza bakikomereza imirimo nta nkomyi."

Iki kigo gihumurije abaturage nyuma y’uko mu 2002 ikirunga cya Nyiragongo kiri hafi ya Goma, nka kimwe mu birunga bicyaka muri Afurika, cyasutse imyotsi ivanze n’ivu muri kilometero eshatu z’ubutumburuke, cyohereza mu mujyi wa Goma ibikoma by’umuriro bingana na metero kibe ziri hagati ya miliyoni 15 na 25.

Icyo gihe iryo ruka ryahitanye abantu basaga 100, risenya inzu zirenga 14 000, risiga imiryango isaga 130 000 idafite aho kwikinga.

Abatuye Umujyi wa Goma bari bikanze ko ikirunga kigiye kuruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .