Radio okapi yatangaje ko hari abagerageje gutahuka ku Cyumweru ariko bakabuzwa n’abantu bakeka ko ari abarwanyi bake ba M23 bakigaragara muri Kibumba, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye abavuye mu byabo.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umutwe wa M23 wavuye mu gace ka Kibumba wari warigaruriye, ugahereza Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba nk’uko byemejwe mu masezerano aherutse guhuza Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, i Luanda.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka rivuga M23 yakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ko ishaka amahoro.
Riti "Ibi bikozwe mu izina ryo kugarura amahoro ndetse biri mu mujyo w’imyanzuro y’inama yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022 yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, i Luanda. Twizeye ko Leta ya Congo irafata aya mahirwe nka bumwe mu buryo bwo kugarura amahoro mu gihugu."
Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zahawe ibi bice bya Kibumba na M23, zituruka mu bihugu bitandukanye, aho Kenya yonyine yohereje abasirikare 900 mu Mujyi wa Goma, u Burundi bubohereza muri Kivu y’Amajyepfo. Sudani y’Epfo na Uganda na byo biteganya kubohereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!