Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko muri aba baturage, 500.000 bari barahungiye imbere mu gihugu, abandi 50.000 bari barahungiye muri Uganda.
Kanyuka yagize ati “Abantu barenga 500.000 bari barahungiye imbere mu gihugu bamaze kugaruka mu bice bakomokamo bigenzurwa na AFC.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ingabo za RDC zikorera abaturage mu bice zigenzura, abaturage “barenga 300.000 barabihunze”, bajya mu bigenzurwa na AFC/M23, aho bizeye kurindirwa umutekano.
Ku bari barahungiye muri Uganda kuva muri Kamena 2024 ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Bunagana uri muri teritwari ya Rutshuru, Kanyuka yagize ati “Abanye-Congo barenga 50.000 bari barahungiye muri Uganda baherutse kugaruka vuba mu bice tugenzura.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira, IOM, riherutse gutangaza ko muri RDC abaturage barenga miliyoni 6,9 bahunze. Muri Kivu y’Amajyaruguru hahunze miliyoni 2,4, hahunguka miliyoni 1,8. Umutekano muke uri ku rugero rwa 87% mu mpamvu zatumye bahunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!