Abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Centrafrique basabye ko amatora asubirwamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Centrafrique ryasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko asubirwamo ngo kuko ayabaye yaranzwe n’amanyanga ndetse n’ubwitabire buri hasi.

BBC ivuga ko Iri huriro rigizwe n’amashyaka 10 rizwi nka ‘Democratic Opposition Coalition’ ryanagaragaje impungenge z’uko kimwe cya gatatu cy’abaturage bose ba Centrafrique aribo babashije gutora.

Iki cyifuzo cy’iri huriro gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Ukuboza, aho ryagaragaje ko muri sous-préfectures 71 zigize iki gihugu 29 zitabashije gutora, ngo kandi hari n’aho hagiye hatora kimwe cya kabiri cy’umubare w’abaturage bose bagombaga gutora.

Kubera ibi, iri huriro rivuga ko amatora yabaye “ Atanyuze mu mucyo ndetse ko atagizwemo uruhare n’abantu bose, bityo akaba atari ishusho nyayo y’icyo abaturage bifuza."

Kuwa 27 Ukuboza 2020 nibwo muri Centrafrique abaturage baramukiye mu matora yo kwitorera umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ni amatora yari acungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Aya matora yabaye mu gihe hari impungenge z’uko ashobora gusubikwa ahanini biturutse ku bibazo by’umutekano muke, aho inyeshyamba zivugwaho gukorana n’Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, François Bozizé zari zatangiye gusatira umurwa mukuru Bangui.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Centrafrique banenze amatora bavuga ko atabaye mu mucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .