00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasivile basaga 130 bishwe bunyamaswa muri Mali, Covid-19 ishobora kubangamira amatora muri Kenya: Amakuru muri Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 June 2022 saa 11:03
Yasuwe :

Umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam (Jihadiste) bavuga ko barwana intambara ntagatifu, wishe abasivile basaga 130 muri Mali mu mpera z’icyumweru gishize.

Usibye ubwicanyi, abakoze ubu bugizi bw nabi banatwitse inzu z’abaturage basahura inka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Bamwe mu baturage babwiye AFP ko abagera ku 132 batangajwe n’inzego za leta ko ari bo bishwe bashobora kuba barenga dore ko zanabanje kuruca zikarumira kugeza ubwo amakuru kuri ubu bwicanyi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Mali yo Hagati imaze igihe yibasirwa n’ibikorwa by’ihohotera kuva aho imitwe ikorana na Al Qaeda yiyongereye uhereye mu 2015.Igice kinini kitagenzurwa na leta cyigaruriwe n’inyeshyamba.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byahereye mu Majyaruguru y’igihugu bikomereza mu gihugu hagati ndetse biza kurenga imbibe bigera muri Burkina Faso na Niger.

Igisirikare cyakuyeho ubutegetsi bwa gisivile mu 2020 kibushinja kunanirwa guhagarika ubwo bugizi bwa nabi, bwizeza abaturage ko mu byihutirwa harimo kugarura umutekano.

Nyamara abaturage baracyaburira ubuzima mu bitero bagabwaho n’imitwe yitwaje intwaro irimo ifitanye imikoranire na Al Qaeda na Islamic State.

Abasivile basaga 130 biciwe mu bitero by'imitwe y'iterabwoba muri Mali

Ethiopie: Abaguye mu mirwano yashyamiranyije amoko bageze kuri 250

Abatangabuhamya bakurikiranye imirwano yashyamiranyije amoko mu Burengerazuba bwa Ethiopie babwiye BBC ko babuze gitabara kugeza ubwo abantu barenga 250 bahaburiye ubuzima.

Umwe mu bagabo yavuze ko hamwe n’abandi baturage bamaze gushyingura abarenga 250 barimo n’abo mu muryango we.

Abishwe bivugwa ko ari abo mu bwoko bwa Amhara bikozwe n’inyeshyamba za ‘Oromo Liberation Army (OLA)’ nubwo zabihakanye zivuga ko leta ibifitemo uruhare.

Abatangabuhamya bavuga ko imvururu zabereye mu midugudu itandatu y’aborozi mu Karere ka Gimbi mu Burengerazuba bwa Oromia.

Aka gace kari gaherutse kuberamo imirwano yashyamiranyije ingabo za leta n’inyeshyamba za OLA.

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ethiopie yatangaje ko ubu bugizi bwa nabi bwaba bufitenye isano no kwihimura kuri iyo mirwano yari iherutse kuba.

Umuryango witwa ‘Amhara Association of America’, watangaje ko abapfuye bagera kuri 378 ndetse ko wabashije kumenya amazina y’abagera ku 176.

Imibare y'abaguye mu mirwano yashyamiranyije amoko muri Ethiopie ikomeje kwiyongera

Zimbabwe: Abarimu n’abaganga mu myigaragambyo

Abakora mu nzego z’ubuvuzi barimo abaforomo n’abaganga batangiye imyigaragambyo mu Murwa Mukuru Harare.

Amahuriro y’abakozi bo mu buvuzi yatangaje ko imyigaragambyo ari amahitamo ya nyuma kuva muri Mata umwaka ushize, ubwo yangaga kugirana na bo ibiganiro.

Abarimu n’abakora kwa muganga binjiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Mbere nyuma yo kwanga izamurwa ry’umushahara ku kigero cy’ijana ku ijana bijejwe na leta.

Bavuze ko Minisiteri y’Ubuzima itigeze igira umuntu n’umwe ihura na we ikaba ikomeje kubabeshya bityo ko na bo banze gukomeza gukora.

Iyi myigaragambyo ni iya kabiri kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera muri Zimbawe mu 2020.

Abakozi ba leta basaba ko imishahara ivugururwa kubera izamuka ry’ibiciro ryageze ku 131,7% muri Gicurasi. Bifuza ko imishahara yabo yabarwa mu madorali ya Amerika bitewe n’uko idorali rya Zimbabwe rihindagurika.

Abaforomo bo muri Zimbabwe bahembwa amadolari ya Amerika 79,37 ku kwezi.

Amahuriro agera kuri ane y’abarimu nayo yatangaje kuri uyu wa Mbere ko abanyamuryango bayo bagiye kumara iminsi itanu badakora ahubwo bakigaragambya bamagana imibereho mibi barimo.

Idolari rya Zimbabwe ryatakaje agaciro ku kigero cya 70% ugereranyije n’irya Amerika bitera ubwoba ko igihugu gishobora kongera guhura n’ikibazo gikomeye cyo gutakaza agaciro kw’ifaranga ryacyo ryabayeho mu 2008 bigatuma rihagarikwa gukoreshwa.

Abakozi ba leta bavuga ko batabasha gutunga imiryango yabo cyangwa kwishyurira abana amashuri bitewe n’izamuka ry’ibiciro rirenze urugero ku bicuruzwa na serivisi.

Guverinoma ya Emmerson Mnangagwa isanisha iki kibazo n’intambara yo muri Ukraine yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane, ibi bikiyongeraho iby’ibigori n’ingano.

Abakora mu nzego z'ubuvuzi muri Zimbabwe bari mu myigaragambyo; abarimu na bo ni uko

Uganda yataye muri yombi 16 bakekwaho gukorana na ADF

Polisi yo muri Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 16 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF. Aba bafatiwe mu Karere ka Mitiyana.

ADF ni inyeshyamba zabanje gukorera muri Uganda ariko zaje kwagurira ibikorwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu mezi ashize izi nyeshyamba zagabye ibitero by’iterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC na Uganda byatumye ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa byo kuzihashya.

Abafashwe basanzwe bihishe mu nzu y’umuturage y’umwe muri bo bigizwemo uruhare n’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba nk’uko The East African yabitangaje.

Uganda yataye muri yombi abantu 16 bakekwaho gukorana na ADF

Kenya yategetse ko kwambara agapfukamurwa byongera kuba itegeko

Kenya yategetse ko kwambara agapfukamunwa ku bantu bari ahahurira abantu benshi nko mu modoka zitwara abagenzi no mu ndege biba itegeko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Abanyakenya kandi bategetswe kwambara agapfukamunwa igihe bair mu biro, mu maguriro no mu nsengero nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe kuri uyu wa Mbere.

Yatangaje ko imibare y’ubwandu ikomeje kwiyongera mu buryo buteye ubwoba kandi ko bikomeje bityo bishobora kubangamira amatora ateganyijwe ku wa 9 Kanama 2022 nubwo atasobanuye uko bizagenda.

Kugeza kuri uyu wa Mbere igipimo cy’ubwandu cyari kigeze kuri 12,6 ku ijana. Ni icya mbere kiri hejuru kuva mu mezi ane ashize.

Abantu 252 ni bo basanzwemo ubwandu mu bipimo 1993 byari byafashwe mu masaha 24.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi umwe ari we wari urembye kandi ko mu bagera kuri 75 bari mu bitaro, 11 ari bo bakeneye umwuka. Ni mu gihe abagera ku 3081 bari kuvurirwa mu ngo.

Kenya yakuyeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa muri Werurwe uyu mwaka ariko isaba abaturage kujya bakambara igihe bari mu nzu ahahurira abantu benshi. Iki gihugu kimaze gutanga inking ku bagera kuri miliyoni 18,5.

Hari ubwoba ko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera muri Kenya bushobora kuzakoma amatora mu nkokora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .