Kwigarurira uwo mujyi byakozwe muri operation y’iminsi itatu yiswe ‘Operation Silent Storm’ yabereye mu Mujyi wa Sabiid-Anole uri mu gace ka Lower Shabelle mu Majyepfo ya Somalia hari hari ibirindiro bikomeye by’inyeshyamba za Al-Shabaab.
Sabiid-Anole kari agace k’ingenzi mu bijyanye n’itumanaho ry’inyeshamba za Al-Shabaab ndetse no gukora igenamigambi mu bijyanye n’ibitero.
Abasirikare ba UPDF baguye muri icyo gitero ubwo bageregezaga kurwana n’izo nyeshyamba bazisanga mu myobo zari zihishemo.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yavuze ko abo basirikare baharaniye amahoro kandi bitangiye igikorwa cy’ubutwari.
Ikinyamakuru Chimp Report cyanditse ko muri iyi mirwano inyeshyamba zigera 30 za Al-Shabaab zishwe ndetse uwo mutwe wamburwa intwaro ndetse n’ahari hatezwe ibisasu harangizwa.
Umuyobozi wa AUSSOM, Lt Gen Sam Kavuma, yashimye ubutwari izo ngabo zihuriweho zagize mu guhangana na Al-Shabaab avuga ko iyo ari inzira nziza yo gushyira umutekano mu maboko y’ingabo za Somalia.
Ati “Ndashimira ubutwari bw’ingabo zacu za AUSSOM, UPDF hamwe n’Ingabo za Leta ya Somalia. Iki gikorwa kiri mu bigize umuhate wacu wo guca intege Al-Shabaab ngo dufashe Leta ya Somalia kwishakamo ubushobozi kuko mu gihe kizaza inshingano z’umutekano zizashyirwa mu maboko y’Ingabo za Somalia ubwazo.”
Nyuma y’icyo gitero uwo Mujyi wahise usubira mu maboko y’Ingabo za Leta ya Somalia ndetse kurwanya inyeshyamba za Al-Shabaab byakomereje mu Mujyi wa Afgooye na wo uri muri ako gace ka Lower Shabelle.
Biteganyijwe ko imirambo y’abo basirikare barindwi ba UPDF izasubizwa muri Uganda aho bazashyingurwa mu cyubahiro.
Uganda imaze igihe iri ku isonga mu kugarura amahoro muri Somalia kuva mu 2007 gusa Al-Shabaab iracyagaba ibitero bitandukanye by’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!