Abasirikare barenga 50 b’u Burundi bishwe n’abarwanyi bataramenyekana mu gitero gikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Abasirikare barenga 50 b’u Burundi bishwe n’abarwanyi bataramenyekana mu gitero abatangabuhamya bavuze ko cyari giteye ubwoba ku kigero cyo hejuru.

Kuva kuri iki Cyumweru hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ku gitero cyagabwe ku Ngabo z’u Burundi ziri mu gace ka Kibira mu Ntara ya Cibitoke mu ijoro rishyira ku Cyumweru.

Amajwi y’abaturage batuye muri ako gace yakwirakwijwe mu itangazamakuru yumvikanisha abantu bashavuye harimo umwe uvuga ati “Abasirikare bari ahantu hitwa i Marura, babishe benshi’, undi ati ‘I Marura si heza, ngo n’indege zakoze ubutaruhuka’ mu gihe undi yumvikana avuga amazina y’abasirikare azi bapfuye ati ‘Mbabazi, Ndayishimiye, ba Shema, bose bagiye kera’.

Ni amajwi byumvikanaga ko abantu bahanahanaga kuri WhatsApp bavuga iby’iki gitero aho ngo imirambo yatwawe ‘kugeza misa ya mbere irangiye’.

Bivugwa ko abasirikare barenga 50 aribo baguye muri iki gitero gusa Igisirikare cy’u Burundi bwirinze kuvuga umubare w’abapfuye.

Nta mutwe n’umwe w’iterabwoba urigamba iki gitero gusa uwashyizwe mu majwi cyane ni Red-Tabara ukorera mu mashyamba ya RDC uherutse kuvuga ko witeguye gushoza intambara kuri Perezida Pierre Nkurunziza.

Gusa amakuru yatangajwe na bamwe mu Ngabo z’u Burundi batashatse kuvuga amazina ku bw’impamvu z’umutekano wabo, bemeje ko abakoze kiriya gitero badasa na mba n’inyeshyamba bakurikije uburyo barwanaga, aho ngo babonye basa n’ “abakomando".

Andi makuru avuga ko abaturage batuye muri aka gace ka Mabayi hafi y’ishyamba rya Kibira basabwe kwimuka aho batuye kubera ibibazo by’umutekano muke muri aka gace.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Igisirikare cy’ u Burundi, Major Emmanuel Gahongano, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko abarwanyi bateye baturutse mu Rwanda, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko atari ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibintu bidafite ishingiro.

Si ubwa mbere ibibazo by’umutekano muke byumvikanye mu Burundi kuko byatangiye gukaza umurego kuva mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje no gutorerwa.

Iki gitero cyagabwe hafi y’ishyamba rya Kibira, abasirikare barenga 50 bivugwa ko bakiguyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza