Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Yagize ati "Umusirikare wese uzafatirwa mu cyuho ari mu bikorwa bigayitse azabiryozwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare."
Uko kwihanangiriza kuje gukurikira ibikorwa bihungabanya umutekano byabaye mu cyumweru kimwe bigizwemo uruhare n’abo mu gisirikare cya Congo bafite imyitwarire mibi.
Ku wa 30 Ukuboza, abagenzi baguye mu mutego w’abo bikekwa ko ari ingabo za FARDC bamburwa ibintu by’agaciro bari bafite mu gace ka Munywema.
Kuri uwo munsi kandi, umusivile umwe w’umuforomo yishwe n’ibikomere kubera urugomo yakorewe n’umusirikare wa FARDC ahitwa Kokombe mu mUjyi wa Uvira.
Undi musirikare yarashe ku bantu benshi mu ijoro ryo ku wa Kane ashaka kwigarurira ibintu by’agaciro by’abaturage, ahitwa Kabindula.
Muri zone ya Kiliba nanone, umusivile umwe yishwe n’umusirikare wa FARDC ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!