00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba FARDC bashinjwe ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 June 2022 saa 09:17
Yasuwe :

Abasirikare ba FARDC boherejwe mu kurwanya umutekano mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri bakomeje gushinjwa ibyaha bitandukanye, birimo gufata abagore ku ngufu no kwica abasivili b’inzirakarengane.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano muke muri RDC, ivuga ko abasirikare ba RDC boherejwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu bihe bidasanzwe byashyizweho mu bice bya Ituri na Kivu ya Ruguru, bakomeje gukora ibyaha bitandukanye.

Ikomeza iti "Bamwe mu basirikare ba FARDC boherejwe mu bihe bidasanzwe bavanye abaturage mu byabo ku gahato, bafata ku ngufu, ndetse bica abasivili benshi, basenya ndetse basahura inzu n’ibigo nderabuzima."

"Bamwe bagiye batera ibisasu n’indege nta kurobanura byasenye inzu n’amashuri, bikomeretsa ndetse bishoboka kuba byarishe abasivili."

Raporo ivuga ko abasirikare barimo batayo yiswe ’léopard’ yoherejwe i Bambu na Kobu, bavanye mu byabo abaturage ndetse basahura ibikorwaremezo nk’amashuri n’amavuriro, nk’uko byagaragaye mu duce twa Djugu.

Itanga urugero ubwo ku wa 31 Nyakanga 2021, kajugujugu z’intambara za Mi-24 za FARDC zateye ibisasu ku gace ka Bambu, bisenya ishuri aba basirikare ubwabo bari basabye abaturage guhungiramo.

Ni mu gihe ku wa 1 Mutarama 2022, ingabo za FARDC zateye igisasu mu baturage mu gace ka Ndr’li, nyamara nticyagera ku birindiro by’umutwe wa URDPC/CODECO.

Muri ibyo bikorwa kandi, abantu bafashwe ku ngufu na FARDC bakomeje kwiyongera mu bice bya Djugu.

Muri raporo havugwamo ko batayo ya 312 (312e bataillon voltigeurs) iyoborwa na Colonel Joseph Nganzole Olikwa, alias Tipi Ziro Ziro, yafashe ku ngufu, rimwe na rimwe bigakorerwa mu bantu benshi, "abagore nibura 10 mu gace ka Lopa no mu nkengero zaho, hagati ya Kamena n’Ukuboza 2021."

Ikomeza iti "Abantu bose bafashwe ku ngufu impuguke zabashije guhura na bo, hamwe n’umuyobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’umukozi mu miryango itari iya Leta, bazi abandi bagore cyangwa abakobwa bafashwe ku ngufu muri kiriya gihe ndetse mu gace kamwe, bikozwe n’abasirikare ba FARDC barimo abasirikare ba batayo ya 312."

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko ahagana mu Ukuboza 2021, abasirikare bamwe bo muri "312e bataillon voltigeurs" basabye amafaranga babiri mu bakobwa bahohotewe, kuri bariyeri iri hafi y’inkambi yabo, mbere yo gufata ku ngufu umwe muri bo, mu kivunge.

Colonel Tipi Ziro Ziro yavuze ko mu gihe umugore avuga ko yafashwe ku ngufu agomba kugaragara raporo ya muganga n’imyirondoro y’uwamuhohoteye, mu gihe ngo abaturage batazi aba basirikare.

Byongeye, ngo aba basirikare bashobora kugira ibishuko kubera ko bataherekejwe ku rugamba n’abagore babo, ku buryo abaturage ngo bakwiye kubitondera.

Gusa yaje kubiganira n’abasirikare be, babiri bahita batabwa muri yombi.

Uretse abo, raporo ivuga ko abasirikare bagize "bataillon commando" bafashe ku ngufu nibura abagore n’abakobwa barindwi barimo umukobwa umwe ufite imyaka 15.

Muri iyo raporo hanagaragaramo abasirikare bane ba FARDC basambanyije umukobwa w’imyaka 12.

Mu mpera za Kanama 2021, abasirikare ba FARDC bo muri batayo ya "Commando" bahagaritse abakobwa, baza gusambanya umukobwa w’imyaka 29. Baje no gufata ku ngufu abakobwa bane, bamwe bagerageza kubabuza bababwira ko bagiye mu kazi bajyanywe no gucunga umutekano, atari ugufata ku ngufu.

Iyi raporo itanga imyanzuro ko FARDC ikwiye gukurikirana ibirego bishinjwa abasirikare bayo byo gufata ku ngufu no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .