00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 basabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 May 2024 saa 02:20
Yasuwe :

Abasirikare b’u Burundi bafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha kuko Leta yabo yabihakanye.

Ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23 Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye na Félix Tshisekedi muri Kanama 2023.

Ibikorwa byazo byatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira 2023, gusa urugamba ntirwazihiriye mu mezi yakurikiyeho kuko nyinshi ziciwe mu bice birimo Kitshanga, Kilolirwe na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, izindi zifatwa mpiri.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, M23 yafatiye abandi basirikare b’u Burundi mu gace kitwa Rukara, nyuma y’aho bagenzi babo bari kumwe babasize ku rugamba ubwo babonaga bari kurushwa imbaraga.

Adjudant Chef Nkurunziza Richard yatangarije umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV ko yasize i Bujumbura umugore n’abana batatu, afatirwa i Mushaki mu Ukuboza 2023, ubwo yari yavunitse.

Yagize ati “Bamfatiye muri Mushaki tariki 8/12/2023. Nari navunitse, ndimo kugenda, mbona ahari abasirikare, barambaza iyo bagenzi banjye bari, barangumana.”

Mugenzi we witwa Nyandwi Chrysostome ufite umuryango muri Komini Ngozi, Intara ya Ngozi, yasobanuye uko yafatiwe i Rukara muri Gicurasi 2024.

Ati "Nafatiwe aho bita i Rukara tariki 3/05/2024. Twebwe twari imbere, bagenzi bacu baragenda ntibatubwira. Kuri Rukara ni ho hari batayo, dutekereza ko ari ho bakiri, dusanga bagiye, M23 ni yo yahise itwakira.”

Mu 2023, ubwo Perezida Ndayishimiye yabazwaga n’umunyamakuru ikibazo cy’aba basirikare bafashwe na M23, yarabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara bari kwiyitirira Ingabo z’u Burundi.

Iri jambo rya Ndayishimiye ryumvikanishaga ko nta gahunda Leta y’u Burundi ifite yo kubohoza aba basirikare bari bagaragajwe n’ibinyamakuru byashoboye kugera mu kigo cya M23 bacumbikiwemo.

Umwe muri aba basirikare, Adjudant Chef Ndikumasabo Thérence ufite umuryango muri Komini Gisozi mu ntara ya Mwaro, yatangaje ko kubera ko Leta y’u Burundi itabemera, yifuza ko M23 yabashyikiriza imiryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Ikibazo ni uko numva Leta yacu itatwemera. Naho ubundi bakadushyikirije Leta y’u Burundi, hanyuma ikadushyikiriza imiryango. Cyangwa byanze, bagerageza kureba uko baduha imiryango mpuzamahanga ikorana n’iyo mu Burundi.”

Adjudant Ndikumana Félix ufite umuryango muri Komini Vyanda mu ntara ya Bururi, na we yagaragaje ko imiryango mpuzamahanga ari yo yabafasha bitewe n’uko nta bushake Leta y’u Burundi ifite bwo gukemura ikibazo cyabo.

Ati “Kuko Leta y’iwacu itemera ko twaje ino, njye mbona byanyura mu miryango mpuzamahanga ikaba ari yo idufasha.”

Ingabo z’u Burundi zagiye kurwanya M23, zabisikanye n’izindi z’iki gihugu zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC). Bivugwa ko amasezerano Ndayishimiye na Tshisekedi bagiranye muri Kanama 2023 yari afite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari.

Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma yerekanaga abafashwe mpiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .