00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare 49 bo muri Côte d’Ivoire bafatiwe i Bamako

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2022 saa 07:02
Yasuwe :

Abasirikare 49 bo muri Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Bamako muri Mali ku Cyumweru cyo ku wa 10 Nyakanga 2022, banafungwa ijoro ryose bashinjwa kwinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko.

RFI yanditse ko aba basirikare bakimara gufatwa hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bafashwe nk’abacanshuro bitwaje intwaro bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano wa Mali.

Igisirikare cya Côte d’Ivoire cyatangaje ko ingabo zacyo zoherejwe gucunga ibirindiro by’Ingabo zoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura Amahoro muri Mali (MINUSMA).

Aba basirikare bari mu Mutwe w’Ingabo ziri muri “8e détachement du NSE, National Support Element”.

Minisiteri y’Ingabo muri Côte d’Ivoire yatangaje ko aba basirikare bageze mu Mujyi wa Bamako mu gitondo cyo ku Cyumweru ahagana saa Sita batwawe n’indege yacyuye abandi bari basimbuye berekeza mu Mujyi wa Abidjan.

Yasobanuye ko indege ebyiri zakoreshejwe zirimo iyatwaye abantu n’iyarimo imizigo.

Umwe mu basirikare bakuru muri Côte d’Ivoire yagize ati “Ni ukutumvikana guto kwabayeho.’’

Igisirikare cya Côte d’Ivoire cyatangaje ko habayeho ikibazo mu buyobozi byatewe n’abayobozi ba Mali.

Cyagize kiti “Babanje kuvuga ko indege itari ku rutonde rw’izigomba kugwa kuri ubwo butaka.’’

Uwatanze amakuru yavuze ko icyo kibazo cyahise gikemurwa ariko ngo “bakomeje kuvuga ko abasirikare bacu nta baruwa ibaha uburenganzira bari bafite.’’

Igisirikare cya Mali na Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, ntacyo byatangaje kuri aya makuru.

Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, iki kibazo cyari kigikururana ndetse abasirikare 49 bafashwe bafunzwe ijoro ryose.

Igisirikare cya Côte d’Ivoire cyatangaje ko abasirikare bafatiwe mu Mujyi wa Bamako ari bo bagomba gucungira umutekano Ibirindiro by’Ingabo za Minusma cyane cyane ku Kibuga cy’Indege cya Bamako ndetse n’ububiko bw’ibikoresho by’ingabo za Loni.

Minusma ntacyo yatangaje kuri iyi nkuru. Yibukije iyo muri Mutarama ubwo abasirikare bo muri Denmark boherezwaga muri Mali mu buryo bwemewe n’amategeko ariko abayobozi b’iki gihugu bakavuga ko inzira zakoreshejwe zidahagije, bagasubizwa mu gihugu cyabo.

Abasirikare 49 bo muri Côte d’Ivoire bafashwe banafungirwa i Bamako muri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .