00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare 200 ba Sudani y’Epfo bapfiriye mu myitozo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 August 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Abasirikare basaga 200 ba Sudani y’Epfo baguye mu myitozo bari bamaze iminsi bakorera mu bigo bitandukanye bya gisirikare.

Byatangajwe na Visi Perezida w’icyo gihugu Riek Machar kuri uyu wa Kabiri, bakaba barapfuye mbere y’iminsi ngo basoze iyo myitozo binjizwe byuzuye mu gisirikare.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo hashimirwaga abasoje imyitozo binjizwa mu ngabo, Machar yavuze ko abapfuye bazize inzara, indwara bakabura ubuvuzi n’ibidi.

Abapfuye benshi ni abahoze mu nyeshyamba za Sudan People’s Liberation Army in Opposition (SPLA-IO) na South Sudan Opposition Alliance (SSOA).

Machar yavuze ko kuba abo basirikare basoje imyitozo kandi bava mu mitwe itandukanye, ari ikintu gikomeye kuko amahoro agiye kugaruka, abahunze intambara bagasubira mu byabo.

Kuri uyu wa Kabiri abasirikare basaga 22000 nibo basoje imyitozo bari bamazemo iminsi muri Sudani y’Epfo. Nizo ngabo za mbere icyo gihugu kigize zituruka mu moko atandukanye agituye.

Ingabo za Sudani y'Epfo zisaga 22000 nizo zasoje imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .