00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare 11 ba RDC bakekwaho uruhare mu kwica Abashinwa babiri basabiwe urwo gupfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabiye igihano cyo gupfa abasirikare 11 bakekwaho uruhare mu kwica Abashinwa babiri bakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iki gihugu.

Ku wa 17 Nyakanga 2022 nibwo imodoka zari zirimo Abashinwa bari batashye bavuye mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baguye mu gitero bageze ahitwa Nderemi mu Ntara ya Ituri. Icyo gitero cyaguyemo Abashinwa babiri.

Muri Nyakanga nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye gukurikirana bantu 12 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi barimo n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 11. Kugeza ubu abasirikare babiri muri aba ntibarafatwa.

Ubwo uru rubanza rwakomezaga, Umushinjacyaha muri uru Rukiko rwa gisirikare, Colonel Kumbu Ngoma yasabiye aba basirikare 11 gukatirwa igihano cy’urupfu mu gihe undi umwe yasabiwe gufungwa amezi 12.

Abasirikare 11 ba RDC bakekwaho uruhare mu kwica abashinwa babiri basabiwe urwo gupfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .