Abashoferi b’amakamyo bo muri Kenya bahagaritse ingendo muri Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abashoferi b’amakamyo akora ingendo ndende bo muri Kenya, batangaje ko bahagaritse ingendo zijya mu gihugu cya Uganda, kugeza igihe icyo gihugu kizemera kubafata mu buryo bukwiye muri ibi bihe bya Coronavirus.

Umunyamabanga Mukuru w’iri huriro, Nicholas Mbugua, yavuze ko bakomeje guhura n’uguhozwa ku nkeke muri Uganda, bagafatwa nabi mu buryo budakwiye. Ni ibikorwa byatangiye ubwo abashoferi bari bakomeje gusangwamo Coronavirus.

Gusa ngo abashoferi ku mupaka wa Malaba barimo gufatwa mu buryo bubatera ipfunwe, ndetse ngo ntabwo bemerewe kugira ahantu na hamwe bajya haba aho gufatira amafunguro cyangwa aho kurara, nk’uko Daily Nation yabitangaje.

Mbugua yasabye ko ingendo zose zijya muri Uganda zaba zihagaritswe kugeza igihe guverinoma ya Kenya yumvikanye n’iya Uganda, kuko kwemerera abashoferi bakambuka umupaka wa Malaba ari ukubemerera kujya mu bibazo.

Ati “Nta masezerano yari yemeranywa hagati ya guverinoma hamwe na bagenzi bayo ku ruhande rwa Uganda. Abashoferi bahatirwa na polisi kwambuka umupaka wa Uganda. Turasaba ko habaho umutekano ku bashoferi bacu.”

Bitewe n’uburyo abashoferi bafatwa muri Uganda, mu minsi yashize nibwo humvikanye umubare w’abashoferi benshi bagiye batorokera ku mupaka bakinjira mu baturage, ku buryo hari ubwoba ko bashobora kwanduza Coronavirus abaturage batandukanye.

Abashoferi bo muri Kenya bahagaritse ingendo muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .