Abashaka guhatana na Museveni mu matora bakomeje kwiyongera, abagera kuri 45 bamaze kwiyandikisha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abifuza guhatana mu matora ya Perezida wa Uganda ateganyijwe mu 2021, ukomeje kwiyongera nubwo Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorerwa mu itangazamakuru.

Uherutse kujya ku rutonde ni uwahoze mu gisirikare cya Uganda, Maj-Gen Mugisha Muntu, uzahagararira ishyaka yashinze nyuma yo kuva mu ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi (FDC).

Abandi ni uwahoze ari umunyamakuru wahindutse umunyadini, Joseph Kabuleta, wakunze kumvikana anenga guverinoma ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Hari kandi (Rtd) Lt Gen Henry Tumukunde na Charles Rwomushana.

Hari kandi Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, wo mu ishyaka PPM ndetse na Dr Kizza Besigye wo mu ishyaka rya FDC, umaze guhatana na Museveni inshuro enye.

Dr Besigye na Bobi Wine baherutse gutangiza ubufatanye bushya bugamije gushyira igitutu ku mavugurura muri politiki.

Undi wifuza guhatanira kuyobora Uganda ni Norbert Mao, wo mu ishyaka riharanira demokarasi, bikazaba ari ubwa kabiri agerageza amahirwe.

Umuvugizi wa Komisiyo y’amatora, Jotham Taremwa, yatangaje ko abantu barenga 40 bamaze gutangaza ko bafite ubushake bwo guhatanira kuyobora Uganda.

Ati “Kugeza ubu tumaze kwandika hagati y’abantu 43 na 45 bavuze ko bashaka kwiyamamariza kuba Perezida. Abenshi muri bo ni abashaka kwiyamamaza nk’abakandida bigenga”.

Ingingo ya gatatu y’itegeko rigenga amatora muri Uganda, iteganya ko ushaka kwiyamamaza yandikira Komisiyo y’amatora agaragaza ibyifuzo bye, hanyuma akanasabwa kumenyesha polisi n’abandi bayobozi bireba.

Ku rundi ruhande ariko, umwe mu bagaragaje ubushake bwo kwiyamamaza yabwiye itangazamakuru ko abashaka guhatana na Museveni bafite impungenge z’uko ishyaka rye NRM, rishobora gufata amashyaka akorera mu kwaha kwaryo rikandikisha abakandida mu kujijisha.

Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorerwa mu itangazamakuru aho guhuriza abantu mu ruhame.

Maj-Gen Mugisha Muntu yavuze ko ibimenyetso bishingiye kuri siyansi ari byo bigomba gushingirwaho hafatwa icyemezo cy’uko ibikorwa byo kwiyamamaza biba mu ruhame mu kwirinda Coronavirus.

Abashaka guhangana na Museveni mu matora ya 2021 bakomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .