Abasaga miliyoni eshatu bugarijwe n’inzara muri Zimbabwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa (PAM) watangaje ko kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Zimbabwe batuye mu cyaro bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa.

Inyigo yakozwe na Komite ishinzwe ubugenzuzi bw’abari mu bibazo muri Zimbabwe yagaragaje ko 38 % by’abatuye mu cyaro, ni ukuvuga abasaga miliyoni 3.5 bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa muri miliyoni 14.5 zituye icyo gihugu.

Umuvugizi wa PAM, Herve Verhoosel yavuze ko iryo burra ry’ibiribwa byitezwe ko rikomeza muri Nyakanga uyu mwaka kugeza muri Nzeri.

Inyigo yakozwe igaragaza ko ibintu bishobora kuba bibi cyane guhera mu Ukuboza uyu mwaka, bikagera ku baturage bo mu cyaro basaga miliyoni 4.7 haba nta gikozwe muri Werurwe 2020 bakazagera kuri miliyoni 5.5.

PAM yatangaje ko ikeneye nibura miliyoni 173 z’amadolari kugira ibashe guhangana n’icyo kibazo.

Hagaragajwe ko uyu mwaka ushobora kutabera mwiza Afurika ku bijyanye no kwihaza mu biribwa kubera ubukungu budahagaze neza, ingaruka z’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura wibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika wiswe Idai, ibyonnyi byibasira imyaka ndetse n’amapfa.

PAM yatangaje ko ikeneye nibura miliyoni 173 z’amadolari kugira ibashe guhangana n’ikibazo cy'inzara muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza