00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 200 bamaze kwicwa n’imiyaga yiswe ‘Freddy’ mu Majyepfo ya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Werurwe 2023 saa 01:37
Yasuwe :

Inkubi y’umuyaga wiswe Freddy, wibasiye igihe cy’Amajyepfo ya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mpera z’icyumweru gishize, umaze guhitana abantu barenga 220 muri Malawi, Mozambique na Madagascar.

Kugeza ku wa Kabiri nimugoroba, ubuyobozi bwabaraga abantu 190 bapfuye muri Malawi n’abandi amagana bakomeretse ndetse n’ababuriwe irengero. Imibare y’abapfuye muri Mozambique umaze kugera kuri 20.

Aljazeera yatangaje ko benshi mu bapfuye ari abagwiriwe n’inkangu mu karere k’imisozi ka Blantyre, umujyi wa kabiri mu bunini muri Malawi. Imivu yatwaye inzu nyinshi ndetse irandura ibiti, isiga abaturage mu gihirahiro kuko imihanda yarasenyutse, ibiraro bitembanwa n’amazi ndetse imvura nyinshi irakomeje.

Muri rusange abagera ku bihumbi 60 bakozweho n’iyi miyaga hamwe n’imvura ndetse ibihumbi 19 bavuye mu byabo nk’uko bitangazwa na guverinoma ya Malawi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .