Kugeza ku wa Kabiri nimugoroba, ubuyobozi bwabaraga abantu 190 bapfuye muri Malawi n’abandi amagana bakomeretse ndetse n’ababuriwe irengero. Imibare y’abapfuye muri Mozambique umaze kugera kuri 20.
Aljazeera yatangaje ko benshi mu bapfuye ari abagwiriwe n’inkangu mu karere k’imisozi ka Blantyre, umujyi wa kabiri mu bunini muri Malawi. Imivu yatwaye inzu nyinshi ndetse irandura ibiti, isiga abaturage mu gihirahiro kuko imihanda yarasenyutse, ibiraro bitembanwa n’amazi ndetse imvura nyinshi irakomeje.
Muri rusange abagera ku bihumbi 60 bakozweho n’iyi miyaga hamwe n’imvura ndetse ibihumbi 19 bavuye mu byabo nk’uko bitangazwa na guverinoma ya Malawi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!