Ni ibiganiro byari bimaze icyumweru bibera muri Safari Park Hotel biyobowe n’umuhuza, Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya.
Imyanzuro yasinyweho n’umuhuza Kenyatta n’intumwa ebyiri; Macharia Kamau wari uhagarariye Kenya na Prof Serge Tshibangu wari uhagarariye Perezida Tshisekedi.
Mu gusoza ibi biganiro Kenyatta yavuze ko ‘icy’ingenzi ari uko hatangiye urugendo rwo gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC’.
Ati “Twishimiye intambwe, ntabwo tuvuga ko twarangije buri kimwe ariko hari ibyo twagezeho ku bibazo bizakemurwa na RDC n’ibindi bizakemurwa n’abandi bitabiriye ibiganiro”.
Ibi biganiro byavuyemo imyanzuro irimo guhagarika imirwano kw’imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho na RDC, EAC n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo hakurikiranwe uburyo abarwanyi b’iyi mitwe bafunzwe bashobora kurekurwa ndetse iyi mitwe ikarekura abana bari mu gisirikare bakakivamo.
By’umwihariko Kenyatta yasabye imitwe yitwaje intwaro kubwira abahungu babo bagasubira mu rugo, bagahagarika ibikorwa bya kinyamaswa byo guhohotera abagore.
Ati “Ntabwo nshishikajwe n’amabuye y’agaciro yanyu cyangwa amashyamba, icyo nshaka ni ukubaha abagore banyu no kugira inama abahungu banyu yo kubikora gutyo”.
Biteganyijwe ko inama yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro izabera i Goma na Bunia hagati ya Mutarama na Gashyantare.
Amabwiriza kuri M23
Ibiganiro bya Nairobi ntabwo byigeze byitabirwa n’umutwe wa M23 wari umaze iminsi mu ntambara n’ingabo za Leta, FARDC.
Kenyatta yavuze ko afite icyizere cy’uko M23 izubahiriza ibyo yasabye mu biganiro bya Luanda, harimo guhagarika imirwano no kurekura uduce yafashe twa Rutshuru, Bunagana na Kiwanja kugira ngo abone kuganira nayo.
Ati “Nibubahiriza biriya byasabwe, bazitabira ibiganiro kandi bazagira uruhare mu rugendo rukomeza rwo gushaka amahoro”.
Umutwe wa M23 waraye wemeje ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukava mu duce umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola, nubwo utayitumiwemo.
M23 yagize iti "Bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, M23 yemeye guhagarika imirwano no gusubira inyuma, nubwo itari ihagarariwe muri iyo nama. M23 ishyigikiye gahunda y’akarere igamije kuzana amahoro arambye muri RDC."
"Umutwe wa M23 urasaba inama n’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’ubugenzuzi, haganirwa uko byashyirwa mu bikorwa, ndetse wongeye gusaba inama n’umuhuza mu biganiro by’abanye-Congo n’umufasha mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo, ku bibazo biwuhangayikishije."
Uyu mutwe washimangiye ko witeguye kuganira na Guverinoma ya Congo, mu buryo bugamije gukemura burundu ibibazo byakomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
Kenyatta yakomeje avuga ko indi mitwe y’abanyamahanga iri mu Burasirazuba bwa RDC igomba kuva mu gihugu ikajya mu biganiro n’ubuyobozi bw’ibihugu ikomokamo.
Ati “Ikibazo cy’umutekano gishingiye ku mitwe yaturutse mu bindi bihugu, ikaza gushinga ibirindiro iwanyu, ikabatera umutekano muke, icyo kibazo twavuze ko tugihaye ubuyobozi bwa Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo iyo mitwe ivugane na leta z’ibihugu yavuyemo hanyuma isubire iwabo ireke abanye-Congo bibere mu mahoro”.
Ibi biganiro byahurije hamwe imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika. Ntabwo irimo M23 nubwo ari yo iteye ubwoba cyane Leta ya Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!