Sosiyete Sivile zo muri iki gihugu zatangaje ko mu gace ka Nyamilima aho iyi mirwano yabereye, hari umuntu umwe wakomeretse. Ni umwana w’imyaka 12 witwa Kabugho Julienne bivugwa ko yarashwe mu rubavu. Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamilima nyuma aza koherezwa mu bya Rutshuru.
Hashize igihe humvikana imirwano y’umutwe witwaje intwaro wa FDLR muri aka gace, aho akenshi unyuzamo ukarasa ku baturage, ukabambura ibyabo gusa ingabo z’igihugu kuva mu myaka ibiri ishize zakajije umurego mu kuburizamo ibi bitero bya hato na hato.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!