00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundikazi bari mu mbohe za ADF zatabawe n’ingabo za Uganda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 April 2025 saa 10:32
Yasuwe :

Ingabo za Uganda zatabaye imbohe 41 zari zarafashwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo zatabaye izi mbohe ni iziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC, bizwi nka ‘Opération Shujaa’.

Zazitabariye mu mirwano yabereye muri teritwari ya Lubero na Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Teritwari ya Irumu na Mambasa muri Ituri.

Muri izi mbohe harimo abagore 13 barimo Abarundikazi babiri, Umunya-Uganda umwe n’abana umunani, nk’uko byasobanuwe n’Ingabo za RDC zikorana n’iza Uganda.

Umuvugizi w’ibikorwa by’Ingabo za RDC byitwa Sokola 1, Lt Mark Hakuzay, yasobanuye ko mu bafashwe harimo n’uwakoranaga bya hafi n’umuyobozi wa ADF, Abou Akasi.

Ingabo za Uganda ziri muri Opération Shujaa kuva mu Ugushyingo 2021. Zatangiye zirwanya ADF, ariko ubu zinarwanya umutwe witwaje intwaro wa CODECO.

Mu mbohe zatabawe harimo Abarundikazi babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .