Hari inzego zimwe z’i Burundi zatangaje ko hashobora kuba haratawe muri yombi Abarundi bagera ku 156, mu bikorwa byatangiye hagati mu Ukuboza, ariko bikavugwa ko Abarundi benshi bafashwe ku wa 27 Ukuboza 2024, bazira kutagira ibyangombwa.
Umurundi umwe ukorera i Lusaka wari wafashwe ariko akaza kurekurwa yerekanye impapuro zimwemerera gutura no gukorera muri Zambia yagize ati "Turi gufungwa ahantu hose, ku maduka, mu ngo zacu, ndetse no ku mihanda."
Undi mugabo umaze imyaka myinshi i Lusaka na we yavuze ko "Benshi mu nshuti zanjye barafunzwe. Twamenye ko Abarundi barenga 150 ubu bafunzwe."
Yavuze ko hari abari kwishyura amande bakarekurwa bagasubizwa mu nkambi z’impunzi, abandi badafite ibyangombwa bakajyanrwa ku mupaka wa Tanzania, aho banyura basubizwa mu gihugu cyabo.
Gusa yavuze ko abatabasha kubona amafaranga y’urugendo abakura aho ku mupaka wa Tanzania, ngo barahafungirwa kugeza ubwo bazayabonera, ubundi bakajyanwa ku mupaka wa Mugina, uri hagati y’Intara ya Makamba mu majyepfo y’u Burundi ndetse n’agace ka Kigoma mu majyaruguru y’u Burengerazuba ya Tanzania.
Umuryango utari uwa Leta mu Burundi witwa "ONLCT – Où es ton frère," urwanya icuruzwa ry’abantu, watangaje ko nibura Abarundi bagera ku 156 ari bo bafatiwe i Lusaka mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2024. Yasabye Leta y’u Burundi gukora ibishoboka igasaba ko abo baturage barekurwa.
Umuyobozi w’uyu muryango, Mbarubukeye Prime, yavuze ko urubyiruko rwinshi rw’i Burundi rukomeje kuva mu gihugu rukajya gushakira imibereho mu bihugu birimo Kenya, Zambia, Tanzania, Mozambique na Malawi, bitewe n’ubukene bukabije buri mu gihugu ndetse n’ubushomeri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!