00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundi bahungiye Uvira muri RDC bugarijwe n’inzara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 08:00
Yasuwe :

Abarundi barenga 500 bamaze amezi abiri mu nkambi y’agateganyo ya Sange iri muri Teritware ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bugarijwe n’inzara kuko bamaze icyumweru badahabwa ibiribwa.

Iyi nkuru dukesha Ijwi ry’Amerika ivuga ko aba Barundi biganjemo abo mu Ntara ya Cibitoke bari gusaba ubuhungiro muri Congo aho bakambitse muri Sange.

Nshimirimana Desire ni umwe muri abo Barundi bari gusaba ubuhungiro muri Congo.

Yageze muri iyi nkambi y’Agateganyo Sange muri Kamena 2022, avuye mu Ntara ya Cibitoke komine Rugombo.

Avuga ko yahunze igihugu cye bitewe n’uko yahohoterwaga n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Ati “Icyatumye njye mpunga kuko abo tudasangiye ishyaka bantoteje, ntabwo bakwirukana ku manywa barakureka ukinjira mu nzu byagera saa Yine z’ijoro cyangwa saa Tanu bagatangira gukubita imigeri bavuga ngo sohoka tukwice.”

Sibomana Elisabeth nawe wavuye mu Ntara ya Gitega yemeza ko yahisemo guhungira muri Congo nyuma y’aho umugabo ashimutiwe n’abantu bataramenyekana.

Aba Barundi bari gushaka ubuhungiro bavuga ko bugarijwe n’inzara. Sibomana Elizabeth ati “nagiye guhiga akazi mu Banye-Congo nakabuze, abana banjye batanu kugira ngo uyu munsi barye ni ikibazo.”

“Hano kugira ngo ubeho ugomba kuba ufite Umunye-Congo muziranye akaguha akazi ariko utamufite biba ari ibibazo kuko wirirwa utariye ukarara utariye.”

Ubuyobozi bw’aka gace ka Sange buvuga ko bumaze kwakira Abarundi bashaka ubuhungiro barenga 500.

Abarundi bahungiye Uvira muri RDC bavuga ko bugarijwe n’inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .