Iki cyemezo cyafatiwe mu Nteko Rusange yabo yateraniye mu murwa mukuru, Kinshasa, kuri uyu wa 10 Kanama 2024, nyuma y’aho Leta yimye amatwi ugutakamba kwabo kumaze igihe kinini.
Kimwe mu bibazo byatumye abarimu batakambira Leta harimo gutinda kubaha imishahara yabo, ku buryo n’amezi atatu ashobora gushira badahembwa. Ibi byatumye abo mu ntara ya Maniema banga kwigisha muri Mata 2024.
Aba barimu basaba kandi ko umushahara wangana ku bigishwa ku rwego rumwe, abafite abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bagakomorerwa ku mafaranga y’ishuri, guhabwa uduhimbazamusyi, gushyirwa muri gahunda yo kuzigamira izabukuru no guhagararirwa mu rwego rushinzwe ubwizigame bw’abakozi.
Basabye urwego rwa RDC rushinzwe uburezi gutegura inama mbere y’uko umwaka w’amashuri atangira, rugafata imyanzuro ku bibazo byabo kugira ngo amasomo atazahagarara.
Umuvugizi w’iri huriro, Jean-Bosco Puna, yagaragaje ko mu gihe Leta itakemura ibi bibazo by’abarimu, itangira ry’umwaka w’amashuri rizagungabana, kuko ngo ntibazajya mu kazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!