00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Magufuli bagiye kwitirirwa sitasiyo za gari ya moshi muri Tanzania

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 August 2024 saa 03:14
Yasuwe :

Perezida Samia Suluhu Hassan, yategetse ko sitasiyo za gari ya moshi ziri hirya no hino muri Tanzania, zizahabwa amazina y’abagiye bayobora Tanzania mu bihe bitandukanye.

Mu ijambo rye ubwo yatangizaga ku mugaragaro serivisi za gari ya moshi ikoresha amashanyarazi, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024, kuri sitasiyo ya Dodoma, Perezida Suluhu, yavuze ko iki gikorwa kigamije guha icyubahiro umusanzu w’aba bayobozi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri Tanzania.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko umuyobozi mukuru w’Ikigo gishizwe gari ya moshi muri Tanzania, TRC, Masanja Kadogosa, yari yasabye uyu Mukuru w’Igihugu kwemera sitasiyo ya Dodoma, igahabwa izina rye.

Ibi Perezida Suluhu yarabyemeye, ndetse ategeka ko n’izindi sitasiyo zigomba kwitirirwa abagiye bayobora Tanzania mu bihe bitandukanye n’abayiyobora ubu.

Yavuze ko “Sitasiyo ya Dar es Salaam, izahabwa izina rya nyakwigendera Perezida John Magufuli kuko ari we watangije iyubakwa ryayo.”

Sitasiyo ya Morogoro izahabwa izina rya Jakaya Kikwete, mu gihe iya Mwanza izahabwa izina rya Perezida wa mbere wa Tanzania, Julius Nyerere.

Perezida Suluhu, yavuze ko “Nabwiwe ko Perezida Ali Hassan Mwinyi (Perezida wa kabiri wa Tanzania) yakundaga Tabora, niyo mpamvu sitasiyo yaho izitirirwa izina rye.”

Sitasiyo za Kigoma na Shinyanga zizitiriwa Benjamin Mkapa na Abeid Amani Karume.

Perezida Suluhu, yongeyeho ko uko umubare wa sitasiyo uzarushaho kwiyongera, ariko n’abandi bayobozi bakuru ba Tanzania bazagenda bazitirirwa.

Ati “Urugero, muri Kigoma, hari kubakwa izindi sitasiyo eshatu, zose zizitirirwa abayobozi.”

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Tanzanira, Prof. Makame Mbarawa, yatangaje ko gari ya moshi nazo zizahabwa amazina y’abakuru b’ibihugu ba Tanzania ’Samia Express’ cyangwa ’Magufuli Express’, mu gihe izindi gari ya moshi zizahabwa amazina nka ’Serengeti Express’ nk’ahantu nyaburanga.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Tanzania, Prof. Makame Mbarawa, yatangaje ko gari ya moshi nazo zizahabwa amazina y'abayoboye iki gihugu
Abarimo John Magufuli bagiye kwitirirwa sitasiyo za gari ya moshi muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .