Ubu butaka buherereye mu gace ka Nzulo muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bufite ubuso bwa hegitari zirenga 1100.
Muri Nzeri 2022, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’iyi Pariki, yasobanuye ko abantu bari bakomeje kubaka inzu kuri ubu butaka, abandi bagurisha ibibanza byaho, bakoreraho ibikorwa bibangamira ibidukikije birimo kubucukuraho umucanga.
Icyo gihe uwari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima yategetse ko ibi bikorwa bihagarara, muri Nzulo hoherezwa abashinzwe umutekano 150 barinda ubu butaka, gusa nta cyahindutse.
Izi sosiyete sivile ku wa 24 Nzeri 2024 zandikiye Guverineri w’iyi ntara, Gen Maj Peter Cirimwami, zimumenyesha ko ibi bikorwa birimo ba ‘mafia’ bakomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Zagize ziti “Bimenyekane ko abenshi mu bigabije ubu butaka ari abo muri ibi byiciro: abashoramari, abasirikare n’abayobozi ku rwego rwa politiki. Ibi bituma dukeka kurushaho ko hari umuyoboro wa ba mafia b’abayobozi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru babirimo.”
Zamaganye guceceka k’ubuyobozi bw’iyi ntara mu gihe Pariki ya Virunga ikomeje kwamburwa ubutaka, zimenyesha Guverineri Cirimwami ko natagira icyo abikoraho, zizakeka ko na we afite uruhare muri ibi bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!