Ubu busabe babutanze mu gitondo cy’uyu wa 12 Nzeri 2024 ubwo bari mu myigaragambyo. Babanze kurunda amabuye mu muhanda munini mu rwego rwo kuwufunga kugira ngo hatagira ikinyabiziga kiwunyuramo.
Abenshi baba muri iyi nkambi bayihungiyemo kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ubwo imirwano yasatiraga Umujyi wa Goma muri teritwari ya Nyiragongo na Sake muri teritwari ya Masisi.
Ubwo iyi nkambi yaraswagamo igisasu cyahitanye ubuzima bw’impunzi 35 muri Gicurasi 2024, M23 yamenyesheje abayirimo ko nibatayivamo, abasirikare ba RDC bazakomeza kubifashisha nk’ingabo ibakingira.
Icyo gihe M23 yohereje amakamyo mu mihanda itandukanye irimo uwa Goma-Rutshuru na Sake-Kilolirwe-Kishanga, yizeza izi mpunzi kuzicyura mu ngo zazo, ikazirindira umutekano.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryatangaje ko kuva muri Werurwe kugeza muri Nyakanga 2024, impunzi 383.000 zasubiye mu ngo zazo mu bice birimo Kibirizi, Birambizo na Bambo muri teritwari ya Rutshuru mu gihe hari hakomeje kuboneka agahenge.
Mu bibazo bikomeye impunzi zakomeje guhura na byo mu nkambi, nk’uko OCHA yabisobanuye, harimo kubura ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze.
Nubwo impunzi ziri mu nkambi zikomeje kubaho mu buzima bubi, M23 yagaragaje ko mu gihe yazishishikarizaga gutaha, ubutegetsi bwa RDC bwabyanze, buzibuza kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe bwita ‘umwanzi w’igihugu’.
Muri iyi myigaragambyo yabereye mu nkambi ya Mugunga, izi mpunzi zagaragaje ko zirambiwe imibereho mibi nk’inzara, mu gihe Leta ya RDC ntacyo ibafasha. Zimwe muri zo zashinze amahema mu muhanda rwagati.
Umwe muri bo yagize ati “Twarabaye bihagije mu myaka myinshi tumaze mu nkambi. Turambiwe amasezerano adasohozwa. Turasaba gusubizwa mu midugudu yacu kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”
Mugenzi we na we yasabye Leta ya RDC gusubiza impunzi mu ngo zabo, ati “Twarababaye, ntacyo dusigaje. Leta igomba kudufasha gusubira mu ngo.”
Amakimbirane ari hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23 akomeje gushakirwa umuti binyuze mu biganiro byo ku rwego rw’akarere. Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, uw’u Rwanda na Angola zizahurira Luanda, ziganire kuri iki kibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!