Abarenga 80% bagaragaje ko gukorera mu rugo nta musaruro mwinshi bitanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2020 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Consumer Insight Africa, bwagaragaje ko Abanya-Kenya umunani mu 10 babona ko gukorera mu rugo bidatanga umusaruro nubwo ari bwo buryo burimo kwifashishwa muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, hirya no hino ku Isi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya tariki 28-31 Werurwe, bwasohotse kuri uyu wa Kane, burerekana ko 81% by’abakozi b’abanya-Kenya babajijwe bashimangiye ko gukorera mu rugo nta musaruro bitanga.

Abagera kuri 2% bagaragaje ko babona gukorera mu rugo bituma batanga umusaruro mu gihe 3% by’abagera ku 1083 babajijwe bavuze ko umusaruro wabo yaba igihe batakoreraga mu rugo n’igihe barimo kuhakorera byose ari kimwe.

Ibi bikaba bizagabanya umusaruro rusange w’ibigo bitandukanye kuko abakozi bose bategetswe gukorera mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ubushakashatsi buvuga ko ‘81% by’abajyaga mu biro, gukorera mu rugo ntabwo birimo gutanga umusaruro’.

Abagore bakora bangana na 85% bavuga ko gukorera mu rugo nta musaruro batanga mu gihe abagabo babivuga ari 80%. Abikorera bangana na 85% bavuga ko gukorera mu rugo nta musaruro bibaha.

Ibihugu byinshi ku Isi byafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo guhagarika ingendo z’indege, gufunga amashuri n’insengero, utubari ndetse n’abakozi bategekwa gukorera mu rugo ku bo bishoboka.

Abantu umunani ku 10 babajijwe bavuze ko gukorera mu rugo nta musaruro bitanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .