00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 5000 b’i Bunagana bahunze imirwano ya M23 na FARDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’abarwanyi ba M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aho abaturage bakomeje guhunga ari benshi berekeza muri Uganda.

Imirwano ikomeye kuri uyu wa Mbere yabereye ahitwa Kavumu na Shanghai muri Rutshuru hafi y’umupaka wa Bunagana.

Mu mujyi wa Bunagana rwari urujya n’uruza, bamwe mu baturage bashoreye amatungo yabo n’abandi bikoreye ibikoresho byo mu rugo bose bashaka aho bakwegeka umusaya.

Abantu bose baturiye umupaka wa Bunagana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahungiye ku ruhande rwa Uganda.

Amakuru aturuka muri RDC avuga ko abantu bahunze kandi aho baturutse harimo kugenzurwa n’ingabo za Monusco n’abasirikare bake ba leta. Ibi bigashimangira ubufatanye bw’izi ngabo zombi mu kurwanya M23, dore ko hari n’abaturage bemeza ko babonye indege za Monusco mu mirwano.

Umuyobozi mu Muryango w’Abibumbye aherutse gushinja abarwanyi ba M23 gutera abasirikare b’uyu muryango bari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu baturage bo mu Bunagana yavuze ko ibisasu bya M23 n’abo bahanganye byasenye inzu nyinshi cyane ndetse hari n’abantu bake bapfuye.

Ubutegetsi bwa Uganda bwavuze ko ubu hari abaturage ba Bunagana barenga 5000 bahunze, bakaba biyongera ku bandi ibihumbi 25 bari mu nkambi y’impunzi ya Nyakabande n’abandi bajyanywe mu nkambi nini ya Nakivale.

Ku rundi ruhande, M23 yahakanye ibyatangajwe ko yagabye igitero ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zigarura amahoro (Monusco). Ivuga ko Monusco ari yo yafashije ingabo za FARDC kubarwanya.

Uganda yashyize abasirikare ku mupaka kurinda igishobora guhungabanya umutekano ku ruhande rw’iki gihugu.

Abarwanyi ba M23 bakomeje imirwano ikaze n'ingabo za FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .