00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 50 bagerageje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagiye kuburanishwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 June 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa 7 Kamena 2024 ruraburanisha abantu 53 bagerageje gukura Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri gerageza ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024 ryari riyobowe n’Umunye-Congo Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’uko araswa, abarwanyi be bateye urugo rwa Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, n’ibiro bya Perezida Tshisekedi.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yatangaje ko abarenga 50 bagerageje iki gikorwa batawe muri yombi, ateguza ko bazakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Mu baburanishwa harimo Benjamin Zalman Polun wari utuye muri Amerika, Marcel Malanga wari umuhungu wa Malanga, Taylor Christa Thomson usanzwe ari inshuti ya Marcel ndetse na Jean-Jacques Wondo; Umunye-Congo wari umujyanama w’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja ibyaha birimo gukora ibikorwa by’iterabwoba, gutunga intwaro n’amasasu binyuranyije n’amategeko, kugerageza kwica, ubufatanyacyaha, ubwicanyi no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Uru rubanza ruzabera muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa, aho aba bose bafungiwe kuva batabwa muri yombi.

Urubanza rw'abagerageje gukura Tshisekedi ku butegetsi ruzabera muri gereza ya Ndolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .