Abarenga 100 baguye mu bitero byagabwe mu Burengerazuba bwa Ethiopia

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia, zatangaje ko abantu barenga 100 ari bo baguye mu bitero byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Ubu bwicanyi bwabereye mu gace kitwa Bekoji, Metekel mu Burengerazuba bw’iki gihugu muri leta ya Benishangul-Gumuz, ku wa 22 Ukuboza ahagana saa 22:00 zo muri icyo gihugu.

Ni igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bagiye bakarasa bakanatwika ingo z’abaturage ubwo bari baryamye, nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri icyo gihugu.

Kuri ubu iyi Komisiyo irasaba ko hakoherezwa ubufasha bw’ubuvuzi ndetse n’ibindi byo gufasha abagizweho ingaruka n’iki gitero, ndetse no gufata abagize uruhare muri iki gitero bakabiryozwa.

Iki gitero cyabaye nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Abiy Ahmed, agiranye ibiganiro n’abayobozi b’umutekano ndetse n’abayobozi mu gace ka Metekel, bigamije kurebera hamwe igisubizo kirambye cyatuma hagaruka umutekano.

Komisiyo yavuze ko imaze iminsi isaba ko hakongerwa ubufatanye bwa guverinoma mu gukumira ibitero nk’ibyo, ndetse no kongerera ingufu urwego rw’umutekano muri ako gace kugira ngo abantu babe batekanye.

Abareng 100 nibo baguye mu gitero cyagabwe n'abitwaje intwaro mu Burengerazuba bwa Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .