00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi ba Kenya bari mu butumwa muri Haïti, beguye ku mirimo bataka kudahembwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 December 2024 saa 07:21
Yasuwe :

Abapolisi ba Kenya hafi 20 beguye bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Haïti bwiswe MSS, beguye ku mirimo yabo bataka kumara igihe badahembwa ndetse no gufatwa nabi.

Reuters yanditse ko abo bapolisi 18 barimo abofisiye batanu bakuru batanze amabaruwa asaba kwegura mu Ukwakira no mu Ugushyingo uyu mwaka nyuma yo kubikora mu magambo ariko bagasabwa kubishyira mu nyandiko.

Abo bapolisi beguye muri ubwo butumwa bataka kumara igihe kini badahembwa no gufatwa nabi gusa ntibarasubizwa niba ubwegure bwabo bwemewe.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, IGP Douglas Kanja, ku wa kane w’iki cyumweru yahakanye ibyo kwishyura batinze abo bapolisi avuga ko mu Ukwakira uyu mwaka bari bahawe imishahara yabo yose gusa bo bavuga ko baheruka guhebwa muri Nzeri 2024.

IGP Kanja yongeyeho ko muri Haïti ibintu biri kugenda bifata umurongo kuko Leta y’icyo gihugu iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure ibibazo byahazanye ubutumwa bw’amahoro.

Ikibazo cy’amafaranga make muri ubwo butumwa cyakomeje kumvikana aho Amerika yanatanzemo inkunga y’agera kuri miliyoni 294$ mu Ukwakira 2023 ndetse muri Werurwe uyu mwaka yizeza kuzatanga indi nkunga ya miliyoni 100$.

Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Haïti bwahawe izina rya ‘Multinational Security Support (MSS) bwatangiye mu 2023 hagamijwe guhangana n’amabandi ateza umutekano muke muri icyo gihugu kuva mu 2018.

Abapolisi ba Kenya babwinjiyemo muri Kamena uyu mwaka aho ku ibutiro hoherejwe abagera kuri 400 ndetse hakaba hateganyijwe koherezayo abandi 600 mu gihe kiri imbere.

Bamwe mu bapolisi ba Kenya bari bageze muri Haïti muri Kamena 2024 beguye mu butumwa bwo kugarura amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .