Amakuru yashyizwe hanze n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, avuga ko aba bapolisi ba Congo bahunze banyuze ku mupaka wa Ishasha, binjira mu gace ka Kanungu gaherereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu Uganda imaze kwakira abapolisi 98 ba Congo binjiye bafite imbunda 43.
Ati “Bahunze imirwano ya M23 n’indi mitwe n’igisirikare cya Congo. Hari hamaze igihe hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’inzara.”
Uretse aba bapolisi ba Congo, mu gihe cy’iminsi ine, Uganda yakiriye n’abasivile barenga 2500 bahunze imirwano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!