Aba bapolisi hamwe n’abaturage 42 bahungiye mu Karere ka Kanungu ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wari umaze gufata umupaka wa Ishasha tariki ya 4 Kanama 2024.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru muri Diviziyo ya 2 y’Ingabo za Uganda, Maj Kiconco Tabaro, aba bapolisi bahunganye imbunda 41 n’udusanduku 55 twuzuye amasasu.
Maj Tabaro yasobanuye ko aba bapolisi hamwe n’aba baturage b’Abanye-Congo basubijwe muri RDC, banyujijwe ku mupaka wa Mpondwe-Kasindi.
Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere twakiriye abashinzwe umutekano bo muri RDC nyuma y’imirwano ibera mu gihugu cyabo. Twabitayeho dushingiye ku itegeko mpuzamahanga, tubaha inzira yo kunyuramo.”
Mbere y’uko aba bapolisi bacyurwa, tariki ya 12 Kanama 2024 babanje gusurwa n’Intumwa za Leta ya RDC, zari ziyobowe na Lt Col Jacob Apunia, zagiye gusuzuma imyirondoro yabo. Zaje kwemera ko ari Abanye-Congo.
Maj Tabaro yasobanuye ko impunzi z’Abanye-Congo zikomeje guhungira muri Uganda, zinyuze mu duce turimo Kyeshero, Ishasha, Bunagana na Nkuringo mu Karere ka Kisoro.
Uko aba Banye-Congo binjira muri Uganda ni ko Uganda ikaza umutekano ku mipaka kugira ngo hatagira abagizi ba nabi binjira muri iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!