00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapilote ba Kenya Airways bemeye guhagarika imyigarambyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Abapilote ba Kenya Airways bemeye guhagarika imyigaragambyo, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’umurimo, kuri uyu wa Kabiri rwategetse ko basubira mu kazi.

Ishyirahamwe ry’abapilote ba Kenya Airways (Kalpa) ribarura abanyamuryango bagera muri 400, ryatangije imyigaragambyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize, abapilote bashinja iki kigo kunanirwa gukemura amakimbirane ashingiye ku kutishyurirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, no kutishyurwa amafaranga y’ibirarane baberewemo.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’abapilote ba Kenya Airways basohoye kuri uyu wa Kabiri, ryasabye abanyamuryango gusubira ku kazi kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo.

Iri shyirahamwe kandi ryasabye aba bapilote kurimenyesha, mu gihe haba hari umukozi wibasiwe cyangwa afatiwe ibindi bihano ku kazi, bitandukanye n’icyemezo cy’urukiko.

Ryatangaje ko ryababajwe n’ingaruka zageze ku bagenzi, risaba abanyamuryago guhita basubira mu kazi.

Minisitiri w’Ubwikorezi wa Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko yishimiye icyemezo cy’urukiko.

Yasabye iki kigo cy’indege kutagira umupilote cyibasira kimuziza ko yagiye mu myigaragambyo.

Ati "Iminsi ine ishize yakomereye urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Kenya, kubera imyigaragambyo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abapilote muri Kenya (Kalpa). Turasaba imbabazi abagenzi na ba nyiri imizigo bagizweho ingaruka n’iyi myigaragambyo."

Yavuze ko ikomeza ry’imyigaragambyo ritari gutuma Kenya Airways ifunga ibikorwa gusa kuko yahombaga miliyoni Sh300 ku munsi, ahubwo byari no kugira ingaruka ku bantu 18,000 bakura imibereho kuri iki kigo cy’indege.

Murkomen yavuze ko mu minsi itatu ishize, nibura imyigaragambyo yagize ingaruka ku ngendo z’abagenzi 12,000 bakorana na KQ, inateza isubikwa ry’ingendo 300.

Kenya Airways isanzwe mu bihe by'ubukungu bitoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .